Mu
magambo agaragaza agahinda k’uko atakiri ho yanyujije ku rukuta rwe rwa
Facebook, Richard Mwanangu benshi bakunze kuvuga ko asa na nyakwigendera Steven
kanumba ndetse nawe akaba abyemeza, yagize ati: “Sibyari ngombwa ko STEVEN
KANUMBA aba yarapfuye pee iyaba ari ho hari ikintu nakamubajije ariko nyine
ntakundi R.I.P Steven”
Nyuma yo kubona aya magambo, Inyarwanda.com yamwegereye maze tumubaza icyo kintu yakamubajije iyo aba akiriho, maze Richard adusubiza ati: “Sha si blague nari kumubaza nti wambabariye ukambwira aga kata kamwe ukoresha kuri scenes zirimo romance (romantic scene)/scene z’urukundo? Man kabisa ku isi no kubazayivukaho nabayibayeho mu boshobozi bwe azahora ari Umwami wa cinema kabisa kuko njye mbona ari ntagererenwa.”
Aha twamubajije niba abona Kanumba ariwe muntu wa mbere wakinnye neza izo scene z’urukundo muri filime dore ko atari nawe wa mbere wabashije kuzikina, maze Richard adusubiza ati: “Abandi baba birya sha, kandi wenda ababa America na Europe sinari kubageraho mbere ya Kanumba kuko yari hafi kandi Africa yarayihetse kandi azahora ayihetse.” Richard yemeza ko kandi no mu Rwanda nta mukinnyi n’umwe abona uragera ku rwego yaba ariwe wakwigisha abandi dore ko yemeza ko bose bakiri hasi bakeneye kwiga. Aha yagize ati: “Ubu se nko mu Rwanda wabaza nde koko??? twese aba actors na actress ko tukiri hasi dukeneye kwiga n’ubwo bamwe mbona baziko bagezeyo ariko ni undrground rwose uwaza wese yafatisha nta mwami wa cinema mu Rwanda twese tuzatuze ahubwo twige.”
Richard Mwanangu, yamenyekanye muri filime nyinshi hano mu Rwanda dore ko mu gihe gito amaze yinjiye mu gukina filime ari mu bakinnyi bamaze gukina muri filime nyinshi, harimo nka Nta kitagira iherezo, Ndi umukirisitu, Isaha, Rucumbeka,… Richard kandi, yari mu rutonde rw’abahatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Rwanda Movie Awards uyu mwaka ariko akaba atarabashije kugitwara dore ko Audace Willy Mucyo ariwe wagitwaye. Mu kiganiro yigeze kugirana n’inyarwanda.com ubwo twamubazaga umukinnyi wa filime afatiraho urugero, nta kuzuyaza yahise atubwira nyakwigendera Kanumba Siteven, ku mwanya wa 2 hakaza umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana, Van Vicker wamenyekanye muri filime Beyonce yo muri Nigeriya.
Source: Inyarwanda

0 comments:
Post a Comment