Umukinnyikazi wa filime umaze kwamamara ku isi, ukomoka mu gihugu cya Kenya, Lupita Nyong’o bwa mbere mu buzima bwe yashyize hanze amafoto ari ku mazi yambaye umwambaro wo ku mazi uzwi nka Bikini kuwa 3 w’ikicyumweru, aho yari mu birwa bya Hawaii mu iserukiramuco rya filime rya Maui.
Yishimiye kuba yari ku mazi, ubwo yashyiraga aya mafoto ku rubuga rwe rwa Instagram, Lupita Nyong’o wamenyekanye cyane muri filime 12 Years A Slave ikaza no kumuhesha igihembo cya Oscars, mu rurimi gakondo rwo ku kirwa cya Hawaii yagize ati: “Aloha Hawaii” bivuze ngo: “Amahoro Hawaii”.
Lupita Nyong’o kandi, muri iki cyumweru byemejwe ko yakiriwe muri filime Star Wars igice cya 7 aho asanze abandi bakinnyi nka Harrison Ford, John Boyega, Daisy Ridley,…



0 comments:
Post a Comment