Romatic Movie

Ku myaka 12 y'amavuko, umuhungu wanjye aratereta kandi afite umukunzi w'umwongerezakazi-Angelina Jolie

Ntabwo bisanzwe kumva umubyeyi witangariza ubwe ko umwana we atereta abakobwa kandi afite umukunzi ndetse n’iyo yaba ari mukuru nti bipfa koroha. Kuri Angelina Jolie we ntacyo bimutwaye gutangaza ko umuhungu we w’imyaka 12 y’amavuko atereta ndetse afite n’umukunzi.

Maddox Jolie-Pitt w’imyaka 12 n’igice y’amavuko, akaba ari umwana wa Angelina Jolie na Brad Pitt (ariko batabyaye ahubwo barera), nk’uko nyina (Angelina Jolie) yabitangarije Entertainment Tonight mu gihe cyo kwerekana bwa mbere filime Maleficent I Hollywood kuri uyu wa 3, afite umukunzi w’umwongerezakazi ndetse bakaba bakundana rwose kandi nta kibazo na kimwe biteye ababyeyi.

Angelina Jolie yagize ati: “aratereta, afite umukunzi. Ni mwiza cyane. Ntabwo namusebya, umukunzi we afite igikundiro. Aba mu Bwongereza, ni mwiza cyane rwose.” Angelina Jolie yakomeje atangaza ko umuryango we n’ubwo udatuye mu Bwongereza aho umukunzi w’umuhungu wabo atuye, ariko bagerageza byose kugira ngo umwana wabo abe hafi y’umukunzi we.

Aha yagize ati: “tujyayo kenshi. Ni byiza, byiza cyane pe! Ni umukobwa mwiza, urumva mfite amahirwe (yo kumugira nk’umukazana). N’ubwo ari kure, ariko dukora ibishoboka byose.” Gusa ariko n'ubwo yatangaje ko umuhungu we afite umukunzi, ntiyigeze atangaza izina rye.

Source: Inyarwanda
Ntabwo bisanzwe kumva umubyeyi witangariza ubwe ko umwana we atereta abakobwa kandi afite umukunzi ndetse n’iyo yaba ari mukuru nti bipfa koroha. Kuri Angelina Jolie we ntacyo bimutwaye gutangaza ko umuhungu we w’imyaka 12 y’amavuko atereta ndetse afite n’umukunzi.

Read more at: http://inyarwanda.com/articles/show/FilmNews/ku-myaka-12-y-amavuko-umuhungu-wanjye-aratereta-kandi-afite-umukunzi-w-umwongerezakazi-angelina-jolie-58272.html
Copyright © Inyarwanda.com, All Right Reserved

Share on Google Plus

About Khamedi

This is a short description in the author block about the author. You edit it by entering text in the "Biographical Info" field in the user admin panel.
    Blogger Comment
    Facebook Comment

0 comments:

Post a Comment