Ubwo
Theo Bizimana yatugezagaho urutonde rw’abakinnyi bazagaragara muri filime nshya
ari gutegura abinyujije mu nzu ye itunganya filime ya Silver Film Production,
izina rya Irakoze Fidelite ryari mu mazina akomeye azagaragara muri iyi filime
gusa kuri ubu byamaze kwemezwa ko atakiyikinnyemo.
Ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ryari riteganyijwe gutangira tariki 9 Kamena, ariko kubera impamvu z’ibyangombwa bitaraboneka nk’uko Theo yakomeje abidutangariza, yimuriye iki gikorwa tariki 16 Kamena. Bamwe mu bakinnyi basigaye bazayigaragaramo harimo Daniel Gaga wamenyekanye nka Ryangombe, Ngizwenayo Parfait uzwi Reagan muri filime Rwasa, Isimbi Alliance uzwi nka Nelly, Betty Nirere uzwi nka Kate muri filime Ryangombe, Nkota Eugene, Didier Kamanzi uzwi nka Max muri filime Rwasa, Celestin Gakwaya uzwi ku izina rya Nkaka muri filime Serwakira, Saphine Kirenga, Tina ari nawe wasimbuye Fidelite,…
Source: Inyarwanda
![]() |
| Irakoze Fidelite(Anita) |
Nyuma yo gukurwa muri iyi filime,
Inyarwanda.com yegereye umuyobozi akaba n’umushoramari (producer) wayo ariwe Theo
Bizimana maze dutangira tumubaza impamvu nyamukuru yaba yaratumye Fidelite uzwi
nka Anita muri filime Anita ava muri iyi filime.
Theo Bizimana yadusubije muri aya magambo:
“Yaraje turavugana byose turabyemeranywa, muha amasezerano, muha script, muha
ibyangombwa byose hasigaye gusinya contrat. Namuretse rero kubera ko nabonaga
kwiyemeza icyo akora byamunaniye, nabonaga akaguru kamwe kari muri silver
akandi kari ahandi ntazi, ibyo rero nkabona binkerereza mu myiteguro ya film
bituma mfata umwanzuro wo kunukuramo.” Irakoze Fidelite nyuma yo gukurwa muri
iyi filime, yahise asimburwa n’umukinnyi mushya utari usanzwe umenyerewe muri
filime hano mu Rwanda akaba yitwa MUhawenimana Jariya uzwi ku izina rya Tina.Ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ryari riteganyijwe gutangira tariki 9 Kamena, ariko kubera impamvu z’ibyangombwa bitaraboneka nk’uko Theo yakomeje abidutangariza, yimuriye iki gikorwa tariki 16 Kamena. Bamwe mu bakinnyi basigaye bazayigaragaramo harimo Daniel Gaga wamenyekanye nka Ryangombe, Ngizwenayo Parfait uzwi Reagan muri filime Rwasa, Isimbi Alliance uzwi nka Nelly, Betty Nirere uzwi nka Kate muri filime Ryangombe, Nkota Eugene, Didier Kamanzi uzwi nka Max muri filime Rwasa, Celestin Gakwaya uzwi ku izina rya Nkaka muri filime Serwakira, Saphine Kirenga, Tina ari nawe wasimbuye Fidelite,…
Source: Inyarwanda

wow birahagije
ReplyDelete